Episodes

Monday Feb 10, 2025
UBURYO BWO KUBIBA NO KWITA KU MASAKA
Monday Feb 10, 2025
Monday Feb 10, 2025
Kubiba no kwita ku masaka ni ingenzi kuko ari igihingwa kidakenera amazi menshi, gifumbirwa gake kandi kidakenera imiti myinshi, bikagihesha agaciro mu buhinzi burambye. Mu Rwanda, amasaka ahingwa ahantu hose, agaterwa ku mirongo ifite intera ya 75cm hagati yayo na 20cm hagati y’ibiti byayo, kandi ashobora no kubibwa ibindi bihingwa.

Monday Feb 10, 2025
KWIRINDA IGIHOMBO CYA NYUMA Y'ISARURA
Monday Feb 10, 2025
Monday Feb 10, 2025
Kugira ngo duhunike ibinyampeke neza, tugomba gukoresha imifuka ishyirwa hejuru y’igitanda gikozwe mu mbaho cyangwa amatafari, kikaba kure y’ubukonje no mu mwuka mwiza kugira ngo umusaruro udahura n’ubuhehere bwinshi. Ni ingenzi gukurikiza uburyo bwiza bwo gutondeka imifuka, ikagenda ifungana kugira ngo ibe ihagaze neza kandi ifite umutekano, hakirindwa no kuremerera igice kimwe.

Thursday Jan 30, 2025
GUSAZURA NO GUFATA NEZA AVOKA MU MURIMA
Thursday Jan 30, 2025
Thursday Jan 30, 2025
Gufata neza avoka ni ingenzi mu kongera umusaruro no kurinda igihingwa gusaza imburagihe, bikaba bigomba gukorwa binyuze mu gusazura no kugikurikirana uko bikwiye. Iyo avoka yatanze umusaruro mwinshi mu bihe byashize ariko bigaragara ko wagabanutse, ni ngombwa kuyisazura hakoreshejwe gukata amashami ashaje, ayumye ndetse n’ibisambo, bikorwaho nyuma yo gusarura kugira ngo igiti kibone umwuka uhagije no kongera gushibuka.

Thursday Jan 30, 2025
IMICUNGIRE MYIZA Y'UBUHINZI BW'IBITUNGURU
Thursday Jan 30, 2025
Thursday Jan 30, 2025
Gusarura no gufata neza umusaruro w'ibitunguru ni ingenzi kuko bifasha mu kuzamura inyungu y’umuhinzi no . Mbere yo kubisarura, ni byiza gukuraho itaka ritwikiriye igitunguru byibura ibyumweru bibiri mbere, hanyuma ugasarura ukoresheje intoki cyangwa agacyamuro mu gihe ubutaka bukomeye. Nyuma yo gusarura, ibitunguru byanikwa ahantu hagera umwuka n’izuba ritari ryinshi mu gihe cy’ibyumweru 2-3, kugira ngo imizi n’amababi byumuke, hanyuma bikabikwa neza.

Thursday Jan 30, 2025

Wednesday Jan 15, 2025

Sunday Jan 12, 2025
UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE UMUSINGI WO KWIHAZA MU BIRIBWA
Sunday Jan 12, 2025
Sunday Jan 12, 2025
Uburinganire mu buhinzi ni umusingi w’iterambere rirambye, kuko bushyigikira ubukungu bwuzuzanya, bigatanga umurimo unoze no kongera umusaruro. Mu Rwanda, aho abagore bagize umubare munini w’abakozi mu buhinzi, uburinganire bufasha mu kugabanya ubukene, guteza imbere imiryango, no kwihaza mu biribwa.

Monday Dec 30, 2024
UKWIYE KURWANYA UDUKOKO MU MYAKA KUGIRA NGO UGIRE UMUSARURO MWIZA
Monday Dec 30, 2024
Monday Dec 30, 2024
Ingamba zo kurwanya udukoko twangiza zirimo uburyo butandukanye bwo kurinda ibyonnyi mu bihingwa hagamijwe kongera umusaruro no kubungabunga ibidukikije. Izo ngamba zirimo gukorera igenzura rihoraho ku bihingwa kugira ngo hamenyekane ibimenyetso by'ibyonnyi hakiri kare, gukoresha imiti yica udukoko mu buryo butekanye, no guhinduranya ibihingwa mu mirima hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’indwara. Abahinzi bagirwa inama yo kwitonda mu gukoresha imiti, bakirinda gukoresha itemewe ku isoko.

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/

