Episodes

Thursday Dec 19, 2024
MENYA INDWARA ZITERWA NA BAGITERI N'UBURYO WAZIHASHYA
Thursday Dec 19, 2024
Thursday Dec 19, 2024
Guhinga atari ugutera no gusarura gusa ahubwo bijyana nokurinda imyaka yawe indwara, ndetse n’udukoko twangiza, bikitwa ko twahinze neza tugeze kumusaruro mwiza. Bityo rero Uyu munsi, reka twige “indwara zisanzwe ziterwa na bagiteri nuburyo ushobora kuzirwanya.”

Thursday Dec 19, 2024
Menya uko ifumbire y'imborera ikorwa
Thursday Dec 19, 2024
Thursday Dec 19, 2024
Ifumbire y'imborera ifite umumaro mu murima. Menya uko dukora ifumbire y’imborera dukora ikirundo, urundira hamwe ibyatsi, ibibabi, uduti, ibisigazwa by’ibiribwa,iby’imbuto cyangwa se imboga kugirango bibore ariko ukabikora muburyo tugiye kubabwira.

Thursday Dec 19, 2024
UBURYO BWIZA BWO GUSARURA NO KWITA KU MUSARURO W'UMUCERI
Thursday Dec 19, 2024
Thursday Dec 19, 2024
Umuceri ni kimwe mu bihingwa by’ingenzi bigaburira abantu benshi, muhinzi wari uzi ko uburyo usarura nuko wita kumusaruro w’umuceri nyuma yo gusarura bishobora gutandukanya inyungu nigihombo? Kwita k’umusaruro nyuma yo gusarura ntago bibungabunga ubwiza bw’umusaruro gusa ahubwo binatuma abahinzi babona isoko ryiza.

Friday Dec 13, 2024
UBUTAKA NABWO IKINYABUZIMA GIKWIYE KWITABWAHO
Friday Dec 13, 2024
Friday Dec 13, 2024
Ubutaka ni ikinyabuzima cyuzuyemo mikorobe zigira uruhare mu mikurire y’ibihingwa. Ubutaka buzima ni ingenzi ku buhinzi burambye kuko bufasha gukurura no kubika intungagihingwa no gukoresha amazi neza. Kugira ngo ubutaka bukomeze gutanga umusaruro, abahinzi bagomba kubwitaho binyuze mu gusimburanya ibihingwa, gutera ibiti ku nkengero z’imirima birinda isuri, gukoresha ifumbire y’imborera, gucunga neza amazi y’umurima birinda isuri, no kurwanya indwara n’ibyonnyi

Friday Dec 13, 2024
GUKORA ISUKU MU MURIMA BIGIRA URUHARE MU KWIYONGERA K'UMUSARURO
Friday Dec 13, 2024
Friday Dec 13, 2024
Gusukura ubutaka bifite inyungu nyinshi. binyuze mu kugabanya ibihuru mu murima ibihingwa bikura neza n’intungagihingwa ziva ku zuba zikabigeraho neza, bigafasha mu mikurire y'ibihingwa. Ibi bituma gutera imbuto byoroha bikanagabanya udukoko twibasira ibihingwa twihisha mu bihuru. Ni ingenzi ko umuhinzi yita ku isuku yo mu murima.

Monday Dec 09, 2024
Uburyo Bwiza Bwo Kwirinda Igihe Utera Umuti Mu Bihingwa
Monday Dec 09, 2024
Monday Dec 09, 2024
Gukoresha imiti ikoreshwa mu buhinzi ni ingenzi mu kongera umusaruro w’imyaka, ariko bishobora no guteza ibyago bikomeye ku bahinzi idakoreshejwe neza. Kwita ku mutekano mu gihe ukoresha iyi miti ni ngombwa cyane kugira ngo ubuzima burindwe. Kwirinda, harimo gukoresha ibikoresho byabugenewe birinda umubiri, bishobora no kugabanya ingaruka mbi zituruka kuri iyi miti.

Saturday Oct 05, 2024
Amahirwe ari mu umushinga YEFFA k'urubyiruko ruri mu buhinzi
Saturday Oct 05, 2024
Saturday Oct 05, 2024
Umushinga YEFFA ni umushinga wa AGRA uterwa inkunga na Mastercard Foundation ugashyirwa mu bikorwa mu ntara y'Ibureasirazuba n'itsinda ry'ibigo birimo YEAN , Akazi Kanoze Access (AKA), RYAF, ADC, SABUSOL, na Empower Rwanda
Muri iki kiganiro turabagezaho amahirwe ari muri uyu mushinga n'uburyo ukoreana n'urubyiruko ruri mu bikorwa by'ubuhinzi

Saturday Feb 10, 2024
Uburyo bwo guhinga kokombure cocombre
Saturday Feb 10, 2024
Saturday Feb 10, 2024
Kokombure ni urubuto rwiza rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi ruribwa mu buryo bwose. Dukurikirane uburyo bwo kuruhinga neza.

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/

