Episodes

Thursday May 15, 2025
DORE ICYO WAKORA MU GIHE INDWARA N'IBYONNYI BYOROROKA CYANE
Thursday May 15, 2025
Thursday May 15, 2025
Igihe cy'imvura nyinshi gituma indwara n'ibyonnyi byibasira cyane ibihingwa, bigateza igihombo ku musaruro. Umuhinzi arasabwa gusura kenshi umurima we kugira ngo abone ibimenyetso hakiri kare, agire isuku mu murima no ku bihingwa, akuraho ibyangiritse, agabanye ubucucike kugira ngo hinjire umwuka n’urugero rukwiriye rw’urumuri, kandi ashyireho inzira z’amazi zirinda isuri n'ubwuzure.

Thursday May 15, 2025
INTAMBWE ZO GUTEGURA PEPINIYERI Y'URUSENDA NEZA
Thursday May 15, 2025
Thursday May 15, 2025
Gutunganya pepiniyeri y’urusenda ni intambwe ya mbere mu kugera ku musaruro mwiza w’iki gihingwa gifite agaciro k’isoko mu Rwanda no hanze yarwo. Ibi bisaba guhitamo ahantu heza hatari indwara, hagerwaho n’amazi, ndetse hatari umuyaga mwinshi. Akarima ka pepiniyeri kagomba gutegurwa neza hakoreshejwe ubutaka bwiza buvanze n’ifumbire, imbuto zizewe zigaterwa mu buryo buhuje n’inama z’ubuhinzi.

Tuesday Apr 08, 2025
Tuesday Apr 08, 2025
Imyumvire irebera ubushobozi bw’igitsina runaka uko butari igira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi. Iyo abagore badahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo nko kutagira uburenganzira ku mutungo, kudafata imyanzuro, no gukumirwa ku isoko, bituma ubushobozi bwabo budatanga umusaruro neza kandi bigabanya umusaruro mu bihingwa no mu iterambere ry'ubuhinzi.

Tuesday Apr 08, 2025
DORE INGAMBA ZO KURINDA NO GUSIGASIRA IMYAKA MU GIHE CY’IMVURA NYINSHI
Tuesday Apr 08, 2025
Tuesday Apr 08, 2025
Mu gihe cy’imvura nyinshi, abahinzi basabwa gufata ingamba zikumira ibiza n’isuri bishobora kwangiza imyaka, nubwo imvura ubwayo ari ingenzi mu buhinzi. Turabibutsa ko hakenewe ibikorwa birimo guca no gusibura imirwanyasuri, gucukura ibyobo bifata amazi ava ku nzu no ku misozi, kwita ku biti byatewe ku mirwanyasuri no ku nkengero z’imirima no gukoresha ifumbire y’imborera ibungabunga ubutaka.

Wednesday Apr 02, 2025
KUBAGARA BWA 1 BITEGURA GUSUKIRA ITAKA KUMYAKA
Wednesday Apr 02, 2025
Wednesday Apr 02, 2025
Kubagara bwa 1 bitegura gusukira imyaka
Kubagara bwa mbere ni ingenzi mu gukuraho ibyatsi bibi no gutegura imyaka neza mbere yo kuyisukira. Ibishyimbo bibagarwa bifite amababi ane, soya nyuma y’ibyumweru bibiri iteye, naho amasaka n'ibigori bibagarwa igihe cyose hagaragaye ibyatsi bibi. Kubagara bifasha imyaka gukura neza, kurwanya indwara n'ibyonnyi, no kubona umusaruro mwiza. Abahinzi basabwa gukurikirana imyaka yabo kugira ngo bagire ibisubizo byiza mu buhinzi.

Friday Mar 28, 2025
Uburyo bwiza bwo Kurinda URUSENDA Indwara Zitandukanye
Friday Mar 28, 2025
Friday Mar 28, 2025
Uburyo bwo Kurinda Urusenda Indwara:
Gukumira indwara mu rusenda bisaba guhitamo ahantu heza ho guhinga, gutunganya neza ubutaka, gusimburanya imyaka, gukoresha imbuto zirwanya indwara, kuvomera neza, kurwanya ibyonnyi, no kubungabunga isuku mu murima. Ibi bifasha kongera umusaruro no gukomeza ubuhinzi burambye.

Thursday Mar 27, 2025
GUSARANGANYA AMAZI NEZA BYONGERA UMUSARURO N'UMUBANO MWIZA HAGATI Y'ABAHINZI
Thursday Mar 27, 2025
Thursday Mar 27, 2025
Isaranganya ribi ry’amazi mu buhinzi ritera ibibazo bikomeye nk’amakimbirane, kwangirika kw’ibihingwa, n’isenyuka ry’ibikorwa remezo. Kubungabunga ibikoresho by’uhira ni ingenzi kugira ngo bikore neza. Leta n’abahinzi bagomba gufatanya mu gukoresha amazi neza, kwirinda isuri, no gufata neza ibikorwa remezo. Hari uburyo butandukanye bwo kuhira, kandi guhitamo bwiza biterwa n’ubutaka n’igihingwa.

Wednesday Mar 12, 2025
Uburyo bwiza bwo guhinga SOYA
Wednesday Mar 12, 2025
Wednesday Mar 12, 2025
Ubuhinzi bwa soya ni ingenzi kuko bufitiye akamaro abantu, amatungo, ndetse no kurumbura ubutaka. Soya ishobora guhingwa ahantu hose mu Rwanda, cyane cyane mu misozi migufi no mu bibaya, aho ihakura umusaruro mwiza. Kugira ngo ubuhinzi bwayo bugende neza, ni ngombwa gutegura umurima neza, gukoresha ifumbire iboneye nka DAP na rhizobium, no gukurikiza igihe cy’ihinga gikwiriye.

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/

