Episodes

Tuesday Dec 09, 2025
GUHITAMO IMBUTO NZIZA NI INTAMBWE YA MBERE IGANISHA KU MUSARURO MWIZA
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turasobanura impamvu guhitamo imbuto nziza, zizewe, zifite icyangombwa cy'ubuziranenge kandi zikwiranye n’agace utuyemo ari intambwe ya mbere iganisha ku musaruro mwiza kandi mwinshi. Turavuga ku mpamvu imbuto zifite ubuziranenge zitanga umusaruro mwinshi, uko wapima ubudahangwarwa bwazo mbere yo kuzitera, uburyo bwo guhitamo ubwoko bukwiye bitewe n’ikirere ndetse n’amategeko y’itubura y’ibihingwa bitandukanye.
Turasobanura n’ingaruka zo gukoresha imbuto zasigaye mu gihembwe cy’ihinga gishize, uko imbuto zigomba kubikwa mbere yo kuzitera, n’icyo gukora kugira ngo hirindwe indwara n’igabanuka ry’umusaruro.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEAN #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
DORE IMPAMVU ARI INGENZI KUGENZURA IMYAKA MU MURIMA – YEAN Podcast
Muri iki kiganiro turibanda ku kamaro ko gusura no kugenzura umurima kenshi mu gihe cyose ibihingwa bikura. Dusobanura uburyo kugenzura umurima bigufasha kugira umusaruro mwiza kandi mwinshi, bigafasha kumenya vuba indwara, udukoko, kubura ifumbire, cyangwa ibindi bibazo bituma imyaka yangirika.
Tumenya kandi uko kugenzura byafasha gufata ibyemezo ku gihe nk’igihe cyo kubagara, gukoresha ifumbire, kuhira, no gutera imiti mu buryo butekanye, ndetse n’akamaro ko kumenya icyiciro cy’iterambere ry’ubuhinzi kugira ngo duharanire umusaruro mwinshi kandi ufite ubuziranenge.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA. Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.

Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
AVOKA IKWIYE KUJYA KU ISOKO – YEAN Podcast
Muri iki kiganiro cya YEAN Podcast turaganira ku kamaro ko gutegura umusaruro w’Avoka ugomba kujyana ku isoko cyane cyane iry’amahanga. Dusobanura icyo umuhinzi akwiye kwitaho kuva mu guhitamo igihingwa, uburyo bwo kuyitaho, uko isarurwa neza ndetse n’uko igomba gufatwa kugira ngo ikure neza kugeza ujyanwe ku isoko mpuzamahanga.
Turibanda ku mpamvu Avoka yabanguriwe ariyo ikwiye kuba amahitamo yawe, ubuziranenge bwayo, uburyo bwo kuyisarurana inkondo, kuyibika ahantu hasukuye n’impamvu igomba gusarurwa kare mu gitondo.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda #YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo cyangwa ibitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org
#YEAN #HingaNeza

Friday Dec 05, 2025
KUBERA IKI ARI INGENZI GUSHAKA AMASOKO HAKIRI MBERE YOGUSARURA?
Friday Dec 05, 2025
Friday Dec 05, 2025
Muraho neza bahinzi!
Muri iki kiganiro cya YEAN Podcast turabibutsa akamaro ko gutegura isoko hakiri kare mbere y’uko igihe cy’isarura kigera, kuko bituma mwirinda igihombo, mugabanya ibyangirika, kandi mukabona inyungu irambye. Turasobanura impamvu ari ingenzi gushaka isoko mbere yo gusarura, uko bikorwa binyuze mu bushakashatsi bw’isoko, gukora amasezerano y’imbere n’abaguzi, kwifatanya mu makoperative, guhuza umusaruro n’urwego rw’isoko wifuza kugeraho, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka abaguzi, ndetse no kubika umusaruro neza mu gihe utegereje isoko. Iyi nyigisho ni ingenzi ku bahinzi bashaka gukora ubuhinzi bwunguka kandi butagira igihombo.
Ku bitekerezo n’inyunganizi waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
Iki kiganiro cyatanzwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA y’ikigo AGRA.

Monday Jul 14, 2025
Uko Wahinga Kurujete Neza mu Gihembwe C
Monday Jul 14, 2025
Monday Jul 14, 2025
Kurujete ni igihingwa cyihuta (imara iminsi 60), gifite isoko rikomeye cyane mu mijyi, kandi gihingwa ahantu hashyuha, ubutumburuke bwa 500–2000m. Hatangirwa inama ku guhitamo imbuto (nk’iz’ubwoko bwa hybrid nka F1 Alienor), gutegura umurima neza, gutera ingemwe zifite amababi 3–4, gukoresha ifumbire neza (NPK 17-17-17), gusasira, kuvomerera neza, kwirinda indwara n’ibyonnyi, no gusarura neza.

Tuesday Jul 08, 2025
INYANYA, IGIHINGWA KIGIRA INYUNGU ISHIMISHIJE
Tuesday Jul 08, 2025
Tuesday Jul 08, 2025
Ubuhinzi bw’inyanya burunguka kandi bufite uruhare rukomeye mu mirire y’abantu, cyane ko inyanya zikoreshwa hafi kuri buri funguro. Abahinzi bashishikarizwa gutegura neza umurima, gukoresha imbuto zizewe no kuhira cyane cyane mu gihe cy’izuba. Gutera ingemwe bikorwa mu gitondo, ku ntera ya cm 60 hagati y’imirongo na cm 45 – 60 mu murongo. Nyuma yo gutera, hakenewe kwita ku mirimo yo gusasira, kuvomerera no gushyira ifumbire ku rugero nyarwo hakoreshejwe NPK na Ire.

Tuesday Jul 08, 2025
URUHARE RW'IGITSINA GORE MU ITERAMBERE RY'UBUHINZI
Tuesday Jul 08, 2025
Tuesday Jul 08, 2025
Abagore bagize igice kinini cy’abakora ubuhinzi ariko bakunze gusigara inyuma mu byemezo no mu kubona serivisi z’ubujyanama. Nubwo hari imbogamizi zitandukanye nk'ubutaka no kubura amafumbire, abagore bafite ubushobozi bwo guteza imbere ubuhinzi no kububyaza umusaruro. Iyo bahawe amahirwe yo guhugurwa, guhabwa ibikoresho no kwishyira hamwe mu matsinda, barushaho kugira uruhare rugaragara mu kongera umusaruro no kunoza imirire y’imiryango.

Thursday Jun 05, 2025
DORE UBURYO BWIZA BWO KUGEMURA INGEMWE Z'URUSENDA
Thursday Jun 05, 2025
Thursday Jun 05, 2025
Kugemura ingemwe z’urusenda ni intambwe y’ingenzi mu gutangiza ubuhinzi bwiza bw’iki gihingwa, kuko bisaba gutegura neza ubuhumbikiro, umurima no kugemura ingemwe mu buryo buboneye. Ingemwe zikwiye gushyirwa mu butaka bufumbiye, bworoshye kandi buvomerwa neza, zigaterwa igihe zikomeye bihagije kandi zitaratinze muri pepiniyeri.

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/

