Episodes

Tuesday Dec 09, 2025
DORE UBURYO BWZA BWO GUKORA UBUHINZI BW'IMYUMBATI
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turaganira ku buryo bwo guhinga imyumbati mu buryo bw’umwuga, dutanga inama ku gutegura umurima, guhitamo imbuto nziza, gukoresha ifumbire n’ishwagara, ndetse no gutera ingeri neza ku murima. Turasobanura kandi igihe cyiza cyo gutera no kwita ku bihingwa kugira ngo bigire ubuzima bwiza kandi bitange umusaruro mwinshi.
Iki kiganiro gitanga uburyo bwimbitse bwo gufasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza w’imyumbati, bubungabunga ubutaka kandi bukarinda indwara n’ibyonnyi.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo, hamagara 0788845727 cyangwa twoherereze ubutumwa kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turaganira ku buryo bwo kurwanya isuri mu gihe cy’imvura nyinshi, ikunze kuza mu Igihembwe A cya 2026. Turavuga ku bikorwa by’ingenzi birimo gukora no gusana imiringoti ku misozi, gucukura imiyoboro y’amazi, gutera ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka, gukoresha isaso ku bihingwa no kongeramo ifumbire y’imborera kugira ngo ubutaka burusheho gufatana no kudatwarwa n’amazi.
Iki kiganiro gitanga inama zifatika ku buryo bwo kurinda ubutaka, kongera uburumbuke bwawo no kuzamura umusaruro, bityo tugafasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza kandi wizewe.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
KURWANYA ISURI MU IGIHEMBWE

KUBAGARA NO GUSUKURA ITAKA NI IBANGA RY’UMUSARURO MWIZA
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turaganira ku kamaro ko kubagara no gusukura itaka ku myaka kugira ngo ibihingwa bikure neza kandi bigire imizi ikomeye, bityo bigatanga umusaruro mwiza. Turibanda ku buryo bwo gusukura no kubagara ibirayi, ibishyimbo n’imiteja, harimo igihe nyacyo cyo kubikora, intera n’uburebure by’itaka, ndetse n’ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera kugira ngo ibihingwa bikure neza.
Iki kiganiro gitanga inama zifatika ku buryo bwo gukomeza kwita ku bihingwa nyuma yo kubitera, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kandi ube mwiza.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
INYIGISHO ZIFASHA UMUHINZI GUTEGURA IGIHEMBWE CY’IHINGA NEZA
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turasobanura uburyo umuhinzi ashobora gutegura igihembwe cy’ihinga mbere y’uko gitangira kugira ngo kigende neza kandi gitange umusaruro mwiza. Turavuga ku by’ingenzi birimo kumenya igihe cy’imvura, gutegura ubutaka no gukoresha ifumbire y’imborera, gutegura imbuto, ibikoresho n’abazahinga, kwita ku ndwara n’ibyonnyi, ndetse no guteganya isoko n’amikoro.
Iki kiganiro gitanga inama z’uburyo bwo gutegura buri kintu hakiri kare, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kandi ube mwiza.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
INDWARA N’IBYONNYI BYIBASIRA IGIHINGWA CY’IBIGORI N’UKO WABIRWANYA
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Ibigori biri mu bihingwa bihingwa cyane mu Rwanda, ariko nanone ni bimwe mu bikunze kwibasirwa n’indwara n’ibyonnyi bituma umusaruro ugabanuka cyane. Muri iki kiganiro turaganira ku ndwara zikunze kugaragara mu bigori nka cyumya, ingenge z’amabara, kubora k’uruti ndetse no kubora kw’amahundo. Turavuga kandi ku cyonnyi cya nkongwa idasanzwe ndetse n’ingaruka zayo ku musaruro w’ibigori.
Turasobanura ibimenyetso by’izo ndwara, impamvu zibitera, uko wabirinda hakiri kare ndetse n’ingamba zo kurwanya ibyonnyi n’indwara mu murima. Iki kiganiro kiratanga inama ku buryo bwo gusimburanya imyaka, gukoresha imbuto zemejwe, gusukura umurima no gukoresha imiti yemejwe mu buryo bukwiye.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
NI RYARI UKWIYE GUTERA IMITI KU BIHINGWA ?
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turasobanura impamvu igihe cy’imvura kiba gikwiye cyane mu gukumira indwara n’ibyonnyi mu bihingwa. Imvura ivamo ubuhehere bwinshi butuma indwara zituruka ku duhungabuzima nka bagiteri, virusi zororoka cyane, bigatera kwangirika kw’imyaka nk’inyanya, urusenda, ibishyimbo, ibigori ndetse na avoka.
Turasobanura uko wategura gutera imiti mu gihe gikwiye, icyo kwirinda, iby’ingenzi byitabwaho harimo guhitamo imiti iboneye n’ubufasha bw’abagoronome, kwambara imyenda irinda umubiri, n’amasuku agomba gukorwa nyuma yo gutera imiti.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
IGIHEMBWE CY’IHINGA A, NI IGIHE CYIZA CYO GUTERA IBITI BY’IMBUTO
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turavuga ku mpamvu gihembwe cy'ihinga A ari amahirwe ku bahinzi yo gutera ibiti by’imbuto nka avoka, imyembe, amapapayi n’amaronji. Dusobanura uburyo bwiza bwo gutera ibiti, uko wakwitegura ahaterwa, uko uhitemo ingemwe zabanguriye zishobora guhangana n’indwara, ndetse n’impamvu yo guha igiti intangiriro nziza kugira ngo gishore imizi neza gitange umusaruro mu gihe kizaza.
Turareba intera hagati y’ibiti, uburyo bwo gusasira, kuvomerera mu minsi ya mbere no guhitamo igihe cy’amezi y’imvura kugira ngo ingemwe zitangire neza.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEAN #HingaNeza

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/