Episodes

Wednesday May 13, 2026
Menya igihe kiza cyo kuhira
Wednesday May 13, 2026
Wednesday May 13, 2026
Amazi ningenzi cyane ku bihingwa no kubidukikije ariko kuyakoresha nabi igihe kidakwiye, kutayacunga ibyo byatuma dututakaza umusaruro ariko ibyo byose iyo bikozwe neza, umusaruro mwiza uraboneka kandi ufite agaciro ku isoko. Kuhira si ugushyira amazi gusa mu murima, ni ugutanga amazi ku gihingwa mu gihe gikwiye, ku kigero gikwiye, kandi hashingiwe ku byo igihingwa n’ubutaka bikeneye.

Tuesday Apr 14, 2026
Kwirinda indwara zifata igihingwa cy'urusenda
Tuesday Apr 14, 2026
Tuesday Apr 14, 2026
Muri iki kiganiro, YEAN irasobanura uburyo bw’ingenzi bwo kurinda urusenda indwara n’ibyonnyi muri iki gihe cy’imvura, binyuze mu kuyobora amazi neza mu murima, kubahiriza intera ikwiye hagati y’ibihingwa, no gukuraho ibyatsi n’ibice by’ibihingwa byarwaye kugira ngo isuku yubahirizwe. Kwita ku butaka unabusugira ifumbire, ndetse no gusura umurima kenshi kugira ngo ibibazo bitahurwe hakiri kare, ni inkingi ya mwamba mu gufasha urusenda gukomera no gutanga umusaruro mwiza, bikarinda abahinzi ibihombo biterwa n’indwara.

Tuesday Apr 14, 2026
Uko twakirinda indwara n’ibyonnyi muri avoka
Tuesday Apr 14, 2026
Tuesday Apr 14, 2026
Muri iki kiganiro, YEAN iragusobanurira uburyo bw’ingenzi bwo kurinda ibiti bya avoka indwara n’ibyonnyi binyuze mu gusuzuma kenshi imiterere y’ibiti, gutema amashami arwaye cyangwa yumye, gukoresha ifumbire y’imborera mu buryo bukwiye, no kubungabunga isuku mu murima.
Kwita kuri izi nshingano z’ingenzi si ukurinda gusa igihingwa cy’avoka, ahubwo ni uburyo bwiza bwo gufasha ibiti gukura neza, kuramba, no kongera umusaruro w’ubwiza bwiza ku bahinzi.

Tuesday Apr 14, 2026
Menya akamaro k'isuku mu murima
Tuesday Apr 14, 2026
Tuesday Apr 14, 2026
Isuku mu murima ni ishingiro ry’umusaruro mwiza.
Guhora usukura umurima ukuraho ibyatsi bibi, ibisigazwa by’ibihingwa n’indi myanda bigabanya indwara n’udukoko, bikanateza imbere imiterere y’ubutaka. Iyo umurima uhorana isuku, ibihingwa bikura neza kandi umusaruro ukiyongera

Tuesday Mar 24, 2026
Gusasira Ibihingwa: Ibanga ryo Kongera Umusaruro no Kurinda Ubutaka
Tuesday Mar 24, 2026
Tuesday Mar 24, 2026
Muri iki kiganiro cya YEAN Podcast, turaganira ku kamaro ko gusasira ibihingwa (mulching) nk’uburyo bworoshye ariko bufite akamaro kanini mu buhinzi bugezweho.
Turasobanura uko gusasira bifasha kugabanya igihombo, kurwanya ikirare, kurinda isuri no kongera uburumbuke bw’ubutaka. Turaganira uko gusasira bikorwa mu buryo bwiza n’ibyitonderwa kugira ngo bigirire akamaro ibihingwa byawe.
Iki kiganiro kigenewe cyane cyane abahinzi bashaka kongera umusaruro wabo mu buryo burambye, bubungabunga ubutaka kandi budahenze.
Dukurikire wunguke ubumenyi buzagufasha guhinga neza no kurinda ubutaka bwawe.
Niba ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ku biganiro tubagezaho, waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA y’ikigo AGRA.

Thursday Feb 26, 2026
Ubuhinzi bwa Soya: Uburyo bwiza bwo guhinga Soya no Kongera Umusaruro Wayo
Thursday Feb 26, 2026
Thursday Feb 26, 2026
Muri iki kiganiro cya YEAN Podcast, turaganira ku buhinzi bw’igihingwa cya soya, kimwe mu bihingwa by’ingirakamaro mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza imirire.
Muri iki kiganiro turasobanukirwa:
-
Icyo soya ari cyo n’akamaro kayo ku buzima n’ubutaka
-
Uko bategura umurima wo guhingamo soya
-
Uburyo bwo gufumbira no gutera imbuto ya soya
-
Igihe cyiza cyo kuyitera n’uko bayitaho kugeza isaruye
Iki kiganiro kigamije gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, butanga umusaruro mwiza kandi bubinjiriza amafaranga.
Iki kiganiro mubuhawe n’ikigo YEAN ku bufatanye na gahunda ya YEFFA y’ikigo AGRA.

Friday Dec 12, 2025
Uburyo bwo Kuvanga ifumbire y’imborera n’imvaruganda mu kongera umusaruro
Friday Dec 12, 2025
Friday Dec 12, 2025
Muraho bahinzi?
Muri iyi podcast ya YEAN, turabaganiriza ku buryo bwizewe bwatuma ubutaka bwanyu burushaho gutanga umusaruro, guhuza ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda.
Urasobanukirwa:
-
Impamvu ifumbire y’imborera ari ingenzi mu kongerera intungagihingwa
-
Uko ifumbire mvaruganda nka DAP, Urea na NPK ifasha ibihingwa gukura neza
-
Igihe cyiza n’ingano nyayo byo gukoresha buri bwoko bw’ifumbire
-
Impamvu gukomatanya izi fumbire zombi ari uburyo bwiza bwo kongera umusaruro.
Ubutumwa nyamukuru: Ubutaka bwiza = Umusaruro mwiza = Amafaranga menshi.
Niba ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ku biganiro tubagezaho, waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA y’ikigo AGRA.

Friday Dec 12, 2025
Uko Twafata Neza Urusenda mu Murima | YEAN Podcast
Friday Dec 12, 2025
Friday Dec 12, 2025
Muraho neza bahinzi!
Muri iki kiganiro turasobanura uko twita ku rusenda kugira ngo rutange umusaruro mwiza, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Turarebera hamwe ibyiciro by’urusenda, uburyo bwo kurwanya ibyonnyi n’indwara, gucunga amazi n’ubutaka, ndetse n’ uko twitwararika igihe cy’ururabyo no kuzana imbuto.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda ya YEFFA ya AGRA.

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/

