
2.6K
Downloads
91
Episodes
The YEAN Podcast is a platform that provide agriculture information to agriculture value chain players in Rwanda in Kinyarwanda.
Episodes

Jul 17, 2026
Jul 17, 2026
4 min
Kwita kumirimo yacu y’ubuhinzi, bigendana no kwita kubikoresho dukoresha kugirango birusheho kudukorera akazi tubikeneyeho kandi neza . guhera kwisuka, umupanga, pompe itera umuti, imashini zuhira, nibindi bikoresho dukenera byose biba bikwiye kwitabwaho no kugirirwa isuku, ibi biri mubidufasha kurwanya ikwirakwira ry’indwara mu bihingwa.
Iyi pompe ni kimwe mu bikoresho by'ingenzi bikoreshwa mu gutera imiti yica udukoko, irwanya indwara mu bihingwa, yica ibyatsi bibi cyangwa se itera ifumbire y’amazi ku mababi. ariko kugira ngo iyo miti ikore neza, ntibiterwa gusa n'ubwiza bw'iyo miti, ahubwo biterwa n'uburyo imashini ikoreshwa, ibikwa, nuko ibungabungwa. Iyi nyigisho iradufasha kumenya neza uko twabugabuka pompe itera umuti

Jul 17, 2026
Jul 17, 2026
4 min
ibihingwa kubyitaho neza duhera mubuto bwabyo, uko tuzifata neza mu buhumbikiro, uko tuzigemura nuko tuzitaho nyuma yo kuzitera mu murima. Waba uhinga inyanya, amashu, ibitunguru, urusenda, intoryi, watermelon, concombre cyangwa ibindi bihingwa by'imboga n'imbuto, uburyo tubitera mu murima nuko tubyitaho nyuma yo kubitera bugira uruhare runini ku mikurire n'umusaruro uzabona. Iyi nyigisho iradufasha kubisobanukirwa neza.

Jul 17, 2026
Jul 17, 2026
4 min
Iyi nyigisho igamije gufasha twe abahinzi kumenya uburyo bwiza bwo gusarura, gutoranya, gusukura, gupfunyika no kubika by'agateganyo umusaruro w'imboga n'imbuto kugira ngo tugabanye igihombo nyuma y'isarura, turinde ubuziranenge bw'umusaruro, twongere igihe umusaruro umara umeze neza kandi tubone isoko ryiza. Ibihingwa nk'inyanya, urusenda, amashu, ibitunguru, karoti, intoryi, betarave, imiteja, avoka, imyembe, marakuja n'ibindi, bikomeza kugira ubuzima n'iyo bimaze gusarurwa. Bikomeza guhumeka, gutakaza amazi no guhinduka buhoro buhoro. Iyo bidafashwe neza, bikabora cyangwa bigatakaza ubwiza bwabyo.

Jun 15, 2026
Jun 15, 2026
4 min
Uyu munsi, turaganira ku buryo abahinzi bakwita ku gihingwa cy’urusenda mu gihe cyo kurabya kugira ngo gifate imbuto neza kandi gitange umusaruro mwiza. Iki ni igihe cy’ingenzi cyane kuko indabo z’urusenda ari zo zivamo imbuto zizasarurwa. Iyo urusenda rutitaweho neza muri iki gihe, indabo zishobora kugwa zitarafata imbuto, bikagira ingaruka ku musaruro n’inyungu z’umuhinzi.
Muri iki kiganiro, turagaruka ku kamaro ko kuhira neza no kubungabunga ubuhehere bukwiye mu butaka, gukuraho ibyatsi bibi mu bwitonzi, gukurikirana no kurwanya udukoko n’indwara hakiri kare, gukoresha imiti yemewe mu buryo bukwiye, ndetse no gukoresha intungagihingwa hakurikijwe inama z’ubuhinzi. Komeza ukurikirane YEAN Podcast kugira ngo ubone inama zifasha guteza imbere ubuhinzi bwawe.
Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ku biganiro tubagezaho? Watwandikira kuri info@yeanrwanda.org cyangwa ugahamagara kuri 0788845727.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda ya YEFFA y’ikigo AGRA.

May 13, 2026
May 13, 2026
3 min
Abahinzi benshi bibanda cyane ku mirimo ikorerwa mu murima nyamukuru, ariko ni ngombwa kumenya ko umusaruro mwiza utangirira kumbuto nziza kandi nzima. Iyo ingemwe ari nke cyangwa zifite intege nke, n’ubwo wakora neza mu murima, ntubona umusaruro bwiza ugereranije nuwo wari kubona zimeze neza. Ariko iyo ingemwe ari nziza kandi zifite imbaraga, zifata neza mu murima kandi zigatanga umusaruro mwinshi.

May 13, 2026
May 13, 2026
3 min
Abahinzi benshi bibanda cyane ku mirimo ikorerwa mu murima nyamukuru, ariko ni ngombwa kumenya ko umusaruro mwiza utangirira kumbuto nziza kandi nzima. Iyo ingemwe ari mbi cyangwa zifite intege nke, n’ubwo wakora neza mu murima, ntubona umusaruro bwiza ugereranije nuwo wari kubona zimeze neza. Ariko iyo ingemwe ari nziza kandi zifite imbaraga, zifata neza mu murima kandi zigatanga umusaruro mwinshi. iyi nyigisho igaragaza uburyo twakwita kuri pepiniyeri y'ingemwe muri rusange

May 13, 2026
May 13, 2026
2 min
Ese ujya wibaza imirimo wakabaye wibandaho mu gutunganya ubuhumbikiro bw’urusenda?
Umusaruro mwiza utangirira kumbuto nziza, uko tuzitaho, uko twita k’ubuhumbikiro, ibyo bikaba isoko nziza y’umusaruro mwiza kandi mwinshi. muri iyi nyigisho, tuganira kugihingwa cy’urusenda ariko byumwihariko turaganira ku mirimo ikorwa mu kwita ku buhumbikoro bw’urusenda

May 13, 2026
May 13, 2026
3 min
Ibihingwa byiza biba byavuye kugemwe nziza, ibyo bigatuma tugoma kuzirikana kandi tugaha agaciro umurimo wo kugemura no gutera ingemwe zivuye mubuhumbikiro, iyo tubikoze neza, ntakabuza ibihingwa byacu biba byiza, twabikora nabi bikagira ingaruka mbi kubihingwa no kumusaruro muri rusange. muri iyi nyigisho turaganira kandi twibande kuburyo bwiza bwo kugemura no gutera ingemwe ku gihe gikwiye

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/
