Episodes

Tuesday Mar 24, 2026
Gusasira Ibihingwa: Ibanga ryo Kongera Umusaruro no Kurinda Ubutaka
Tuesday Mar 24, 2026
Tuesday Mar 24, 2026
Muri iki kiganiro cya YEAN Podcast, turaganira ku kamaro ko gusasira ibihingwa (mulching) nk’uburyo bworoshye ariko bufite akamaro kanini mu buhinzi bugezweho.
Turasobanura uko gusasira bifasha kugabanya igihombo, kurwanya ikirare, kurinda isuri no kongera uburumbuke bw’ubutaka. Turaganira uko gusasira bikorwa mu buryo bwiza n’ibyitonderwa kugira ngo bigirire akamaro ibihingwa byawe.
Iki kiganiro kigenewe cyane cyane abahinzi bashaka kongera umusaruro wabo mu buryo burambye, bubungabunga ubutaka kandi budahenze.
Dukurikire wunguke ubumenyi buzagufasha guhinga neza no kurinda ubutaka bwawe.
Niba ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ku biganiro tubagezaho, waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA y’ikigo AGRA.

Thursday Feb 26, 2026
Ubuhinzi bwa Soya: Uburyo bwiza bwo guhinga Soya no Kongera Umusaruro Wayo
Thursday Feb 26, 2026
Thursday Feb 26, 2026
Muri iki kiganiro cya YEAN Podcast, turaganira ku buhinzi bw’igihingwa cya soya, kimwe mu bihingwa by’ingirakamaro mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza imirire.
Muri iki kiganiro turasobanukirwa:
-
Icyo soya ari cyo n’akamaro kayo ku buzima n’ubutaka
-
Uko bategura umurima wo guhingamo soya
-
Uburyo bwo gufumbira no gutera imbuto ya soya
-
Igihe cyiza cyo kuyitera n’uko bayitaho kugeza isaruye
Iki kiganiro kigamije gufasha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, butanga umusaruro mwiza kandi bubinjiriza amafaranga.
Iki kiganiro mubuhawe n’ikigo YEAN ku bufatanye na gahunda ya YEFFA y’ikigo AGRA.

Friday Dec 12, 2025
Uburyo bwo Kuvanga ifumbire y’imborera n’imvaruganda mu kongera umusaruro
Friday Dec 12, 2025
Friday Dec 12, 2025
Muraho bahinzi?
Muri iyi podcast ya YEAN, turabaganiriza ku buryo bwizewe bwatuma ubutaka bwanyu burushaho gutanga umusaruro, guhuza ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda.
Urasobanukirwa:
-
Impamvu ifumbire y’imborera ari ingenzi mu kongerera intungagihingwa
-
Uko ifumbire mvaruganda nka DAP, Urea na NPK ifasha ibihingwa gukura neza
-
Igihe cyiza n’ingano nyayo byo gukoresha buri bwoko bw’ifumbire
-
Impamvu gukomatanya izi fumbire zombi ari uburyo bwiza bwo kongera umusaruro.
Ubutumwa nyamukuru: Ubutaka bwiza = Umusaruro mwiza = Amafaranga menshi.
Niba ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ku biganiro tubagezaho, waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA y’ikigo AGRA.

Friday Dec 12, 2025
Uko Twafata Neza Urusenda mu Murima | YEAN Podcast
Friday Dec 12, 2025
Friday Dec 12, 2025
Muraho neza bahinzi!
Muri iki kiganiro turasobanura uko twita ku rusenda kugira ngo rutange umusaruro mwiza, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Turarebera hamwe ibyiciro by’urusenda, uburyo bwo kurwanya ibyonnyi n’indwara, gucunga amazi n’ubutaka, ndetse n’ uko twitwararika igihe cy’ururabyo no kuzana imbuto.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda ya YEFFA ya AGRA.

Tuesday Dec 09, 2025
DORE UBURYO BWZA BWO GUKORA UBUHINZI BW'IMYUMBATI
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turaganira ku buryo bwo guhinga imyumbati mu buryo bw’umwuga, dutanga inama ku gutegura umurima, guhitamo imbuto nziza, gukoresha ifumbire n’ishwagara, ndetse no gutera ingeri neza ku murima. Turasobanura kandi igihe cyiza cyo gutera no kwita ku bihingwa kugira ngo bigire ubuzima bwiza kandi bitange umusaruro mwinshi.
Iki kiganiro gitanga uburyo bwimbitse bwo gufasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza w’imyumbati, bubungabunga ubutaka kandi bukarinda indwara n’ibyonnyi.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo, hamagara 0788845727 cyangwa twoherereze ubutumwa kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turaganira ku buryo bwo kurwanya isuri mu gihe cy’imvura nyinshi, ikunze kuza mu Igihembwe A cya 2026. Turavuga ku bikorwa by’ingenzi birimo gukora no gusana imiringoti ku misozi, gucukura imiyoboro y’amazi, gutera ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka, gukoresha isaso ku bihingwa no kongeramo ifumbire y’imborera kugira ngo ubutaka burusheho gufatana no kudatwarwa n’amazi.
Iki kiganiro gitanga inama zifatika ku buryo bwo kurinda ubutaka, kongera uburumbuke bwawo no kuzamura umusaruro, bityo tugafasha abahinzi kugera ku musaruro mwiza kandi wizewe.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

Tuesday Dec 09, 2025
KURWANYA ISURI MU IGIHEMBWE

KUBAGARA NO GUSUKURA ITAKA NI IBANGA RY’UMUSARURO MWIZA
Tuesday Dec 09, 2025
Tuesday Dec 09, 2025
Muri iki kiganiro turaganira ku kamaro ko kubagara no gusukura itaka ku myaka kugira ngo ibihingwa bikure neza kandi bigire imizi ikomeye, bityo bigatanga umusaruro mwiza. Turibanda ku buryo bwo gusukura no kubagara ibirayi, ibishyimbo n’imiteja, harimo igihe nyacyo cyo kubikora, intera n’uburebure by’itaka, ndetse n’ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera kugira ngo ibihingwa bikure neza.
Iki kiganiro gitanga inama zifatika ku buryo bwo gukomeza kwita ku bihingwa nyuma yo kubitera, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere kandi ube mwiza.
Iki kiganiro cyateguwe na YEAN ku bufatanye na gahunda YEFFA ya AGRA.
Kubindi bitekerezo waduhamagara kuri 0788845727 cyangwa ukatwandikira kuri info@yeanrwanda.org.
#YEANPodcast #HingaNeza

About YEAN
YEAN is a Youth-Led Agriculture social enterprise created to empower farmers and agripreneurs through capacity building, foster innovation, optimization of information availability, quality agriculture input access, efficient crop and animal production technologies deployment towards contributing to the SDG Goal 2: Ending hunger, achieving food security, improving nutrition and promoting sustainable agriculture through engaging youth as agents of change. YEAN contributes to the Comprehensive African Agricultural Development Programme (CAADP) in its priority area no 4. of Improving agriculture research, technology dissemination and adoption through countries agriculture development strategies.
YEAN works to maximize its impact by applying strategies that optimize improvements in financial, social and environmental well-being of beneficiaries. We provide our services in a way that creates opportunities for farmers and value chain actors to learn and build their resilience in face of challenges like climate crisis and market ecosystem.
More about YEAN Work visit our website www.yeanagro.org
Call us on +250788845727
Write to us on info@yeanrwanda.org
Follow us on twitter: //twitter.com/YEAN_Agro
Join our facebouk community : //web.facebook.com/groups/farmerplatform/